Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Barakunzwe batenguha abakunzi babo: Ngaya amatsinda y’ibihe byose y’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

Barakunzwe batenguha abakunzi babo: Ngaya amatsinda y’ibihe byose y’abahanzi bakunzwe mu Rwanda

Kuva umuziki watangira gukorwa mu Rwanda muri iki gihugu cy’u Rwanda hagiye hazamo amatsinda y’abanyamuziki batandukanye gusa nubwo beretswe urukundo ntabwo ibyabo byarambye.

uyu munsi nka Tjptrends tugiye kurondora no kubagariza amwe mu matsinda y’ibihe byose yabaye ho mu Rwanda akunzwe cyane ariko ntakomeze gutanga ibyishimo yatangiye asendereza imitima y’abayakundaga.

  • Tuff Gang itsinda rya Tuff Gang ryatangiye mu myaka yo ha mbere rigizwe n’abarimo Nyakwigendera Tuyishime Joshua wamenywe nka Jay poly, Green P,P Fla, Bulldog na Fireman bose bakaba abahanzi barapa(abaraperi).

Iri tsinda rya Tuff Gang ryatanze ibyishimo mu myaka yo ha mbere munndirimbo nka Amaganya, kwicuma n’izindi nubwo bitaje gukomeza kuva umunsi Umwe mu bahoze bagize iri tsinda yitabaga imana ariwe Jaypolly.

kuva icyo gihe abahanzi bari muri iri tsinda bagiye bagerageza kugarura iri tsinda hongewe mo abandi bahanzi ariko nanubu umushinga wabyo warananiranye cyakora baherutse kwifatanya bakora iyo bise Kuba umugabo nubwo itiswe iya Tuff gang.

  • Urban Boyz Itsinda rya Urban boyz ni irindi mu matsinda yatengushye abakunzi babo kubwo gutandukana kw’abari barigize barimo Humble Jizzo,Nizzo na Safi.

byatangiye abagize iri tsinda bumvikana mo kutavugwa rumwe biza kurangira umwe asohotsemo ariwe Niyibikora Safi atangaza ko agiye kwikorana nk’amahitamo ye nubwo benshi bagiye bavuga ko hari indi mpamvu itumye ava muri iri tsinda ryaryoheraga amatwi y’abanyarwanda biganjemo urubyiruko ari uko ngo yahoraga mu makimbirane adashira na mugenzi we babanaga muri iri tsinda.

kuva ubwo Uyu Safi yahise ajya gukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za amerika akora izirimo Sound,Fame n’izindi nyinshi zanakunzwe cyane.

Nyuma y’itandukana ry’abagize itsinda rya Urban boyz abarisigayemo barimo Nizzo Kabosi na Humble Jizzo bagiye bagaragaza ubushake bwo kongera kubyutsa no guhuza imbaraga ngo bongere bagarure iri tsinda ariko byaranze icyakora bagerageje gushyira hanze indirimbo hanze bari kumwe gusa ntibyakomeza.

  • Dream Boyz Itsinda rya Dream boyz ryari rigizwe na TMC na Platin bakaba barakunzwe cyane munndirimbo zirimo umutashe bakoranye na Jay poly n’izindi nyinshi bikoranye.

iri tsinda ryatandukanye ubwo umwe mu bari barigize ariwe TMC yajyaga mu mahanga gukomerezayo ibijyanye n’amasomo kuva icyo gihe umwe ku wundi bakaba barajyaga bakora indirimbo ku giti cye nubwo Platin we yakomeje umuziki we ku rwego rwiza bitandukanye na TMC.

Mu incamake ni aya yandi matsinda yakunzwe mu Rwanda ariko akaza gutenguha abakunzi bayo batandukanye:

  • Just Family yari igizwe n’abarimo Bahati makaca
  • The brothers yari igizwe n’abarimo Danny Vumbi,Ziggy 55 n’undi umwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *