Abanyarwanda mbarwa bari mu bagize amahirwe n’umugisha bagahura na Papa Francis, Menya abanyacyubahiro n’ibyamamare babashije Guhura na Nyirubutungane Papa Francis.

Ntabwo ari buri wese ugira amahirwe yo kugera i bukuru mu kicaro gikuru cya kiliziya Gatolika by’umwihariko ngo ahure n’umushumba wa Kiliziya ku isi ariwe Papa Francis, niyo mpamvu aha ugiye kuhamenyera Abanyacyubahiro n’ababaye ibyamamare bagiriwe ubuntu bwo kumuca mu maso.
LIONEL MESSI
Mu mwaka wa 2013, umukinnyi w’umupira w’amaguru rurangiranwa Lionel messi yahuye na Nyakwigendera Papa Francis akaba n’umwe wababajwe n’urupfu rwe akabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo urwa Instagram.
kuri uyu munsi Ni naho Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’ubutaliyani Buffon yahuye na Papa Francis
ANGELINA JOLIE
Mu mwaka wa 2015, umukinnyi wa Filime Angelina Jolie yagize amahirwe yo guhura na Papa Francis.
MARK ZUCKERBURG
mu mwaka wa 2016 Umuherwe akaba na Nyiri kigo cya meta Kigenzura Facebook na whatsapp Mark Zuckerburg yahuye na Papa Francis baranasuhuzanya barishima.
LEONARDO DICAPRIO
Mu mwaka wa wa 2016, umuhanga mu gukina filime w’umunya amerika akaba anatunganya amashusho yazo Leonardo dicaprio yahuye na Papa francis.
ARNOLD SCHWARZENEGGER
Mu mwaka wa 2017, umukinnyi wa filime Arnold schwarzenegger yahuye na Papa Francis baraganira baraseka cyane.
JOE BIDEN
Joe Biden wabaye perezida wa leta zunze ubumwe za amerika nawe yahuye na Papa Francis.
PAUL KAGAME
Nyakubahwa Paul Kagame, perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari kumwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bahuye na Nyirubutungane akaba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis.
SHERRIE SILVER
Umunyarwandakazi umaze kwamamara mu kubyina Sherrie silver umaze gushyira ibuye rikomeye mu mwuga wo kubyina unafite ikigo gifasha abana biganjemo abafite impano zitandukanye zirimo no kubyina cya Sherrie silver Foundation nawe ari mu banyarwanda bahuye na Papa Francis.


