Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Basketball: APR BBC Yakomeje kwerekana ubukaka bwayo, itsinda Patriots BBC mu Mukino w’ishiraniro

Basketball: APR BBC Yakomeje kwerekana ubukaka bwayo, itsinda Patriots BBC mu Mukino w’ishiraniro

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2024, APR BBC yatsinze Patriots BBC  ku amanota 68-67 mu mukino wa shampiyona wabereye muri Petit Stade i Remera. Iyi ntsinzi yayifashije gusoza imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere, idatsinzwe umukino n’umwe.

Uyu mukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Basketball hano mu Rwanda  kuko Patriots BBC yashakaga guhagarika APR BBC, mu gihe nayo yifuzaga gukomeza kwerekana ko ari yo kipe ikomeye muri uyu mwaka gusa byaje kwanga APR BBC ikomeza kwitwara neza.

Patriots BBC yatangiye neza

Umukino watangiye ku muvuduko mwinshi, aho Elliot Cole wa Patriots BBC na Aliou Diarra wa APR BBC batangiye bitwara neza batsinda amanota menshi . Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 28-20.

Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yakomeje kwitwara neza, Kamirindi Olivier ayifasha gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota icyenda (40-31). Igice cya mbere cyarangiye Patriots BBC iyoboye n’amanota 45-38.

APR BBC yagarutse ifite imbaraga mu gice cya ka gatatu

Mu gace ka gatatu, APR BBC yatangiye gukina neza cyane cyane mu bwugarizi. Gusa Patriots BBC yifashishije ubunararibonye bw’abakinnyi bayo maze Elliot Cole atsinda amanota akomeye ku isegonda rya nyuma y’aka gace, gafunze Patriots BBC ikiyoboye n’amanota 56-49.

Agace ka nyuma kakoze itandukaniro  kuri APR BBC

Mu gace ka nyuma, Patriots BBC yatangiye igaragaza umunaniro bitewe n’abakinnyi bake. APR BBC yabonye amahirwe maze ku munota wa nyuma igira amahirwe yo kuyobora umukino n’amanota 60-59.

Habura iminota itatu, Patriots BBC yongeye gufata umwanya wa mbere n’amanota 67-65. Gusa ku isegonda rya nyuma, Adonis Filer wa APR BBC yatsinze amanota atatu yatumye ikipe ye itsinda umukino 68-67. birangira Patriots BBC   yayoboye uduce twose bayitsinze k’umunota wa nyuma birangira APR BBC ikomeje kugaragaza ko muri uno mwaka ikomeye

Abakinnyi bitwaye neza

Aliou Diarra yatsinze amanota menshi muri uyu mukino, angana na 29, mu gihe Elliot Cole yatsinze 26 kuri Patriots BBC.

APR BBC yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere, idatsinzwe na rimwe. Shampiyona izakomeza ku wa 21 Werurwe 2025, aho Tigers BBC izahura na Kepler BBC, naho REG BBC izacakirana na Patriots BBC muri Petit Stade i Remera.

Abakinnyi ba APR BBC yifashishije mu mukino

Abakinnyi Patriots BBC yifashishije kuri uyu mukino

Abasifuzi basifuye umukino

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *