Ikipe y’igihugu Y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu ijoro ryakeye yaraye itsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya bituma isezerwa mu iyi mikino nta mukino n’umwe babashije gutsinda.
Kuri icyi cy’umweru tariki ya 17 Kanama 2025 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball yakinye umukino wanyuma mu itsinda C bahereyemo, u Rwanda n’ubwo rwri rwratsinzwe imikino ibiri ibanza rwasabwaga gutsinda umukino umwe gusa bagahita babona itike iberekeza muri 1/8. Gusa aba basore b’u Rwanda ntago byaje kubahira kuko baraye bonjyeye gutsindwa undi mukino wa gatatu wikurikiranya aho rwatsinzwe na Cap-Vert amanita 75 kuri 62 y’u Rwanda.
U Rwanda rwaje gukina uno mukino rubizi neza ko gutsindwa ari uguhita basezererwa ako kanya, gusa ikipe ya Cap-Vert nayo yaje yakaniye kuko agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 20-8 y’u Rwanda, bivuze ko karangiye harimo ikinyuranyo cy’amanota 12 yose, mu gace ka Kabiri ikipe y’uRwanda yagerageje kugabanya ikinyuranyo karangira ari amanota 37 ya Cap-Vert kuri 29 y’U Rwanda.
Mu gace ka gatatu byongeye konjyera kwanga k’uruhande rw’u Rwanda ko karangiye ikipe ya Cap-Vert itsinze amanota 24 kuri 12 bivuze ko yonjyeho amanota 12 kucyinyuranyo, n’ubundi byaje kwanga birangira ikipe y’igihugu ya Cap-Vert itsinze amanota 75 kuri 62 y’u Rwanda.
U Rwanda rwahise rusezererwa ako kanya nyuma yo yo gutsindwa na na Cap-Vert dore ko na Mbere yaho rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70 ndetse rugatsindwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.

U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cy’Africa rudatsinze umukino n’umwe

