Basketball: U Rwanda mu makipe 16 azitabira Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’u Rwanda yongeye kubona amahirwe yo kwitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, izatangira mu Ugushyingo 2025. Iyi mikino izahuza amakipe 16 yo ku Mugabane wa Afurika,azaba yaritwaye neza mu Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola hagati ya tariki ya 12 na 14 Kanama 2025 niyo azahagararira umugabane w’Africa mu igikombe cy’isi.

U Rwanda ruri muri ibi bihugu 16 bizahatana kugira ngo rubone umwanya mu makipe azahagararira Afurika muri iki gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar kuva tariki ya 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

Amakipe 16 azahagararira Afurika muri iyi mikino yo gushaka itike, U Rwanda ruzaba ruhanganye n’amakipe akomeye ku mugabane, arimo: Angola,Cameroon, Cap-Vert, Côte d’Ivoire, RDC, Misiri, Guinea, Libye, Madagascar, Mali, Nigeria, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tunisia, Uganda

Aya makipe yose azaba ahatanira kubona imyanya myiza kugira ngo azabone amahirwe yo gutoranywamo  azahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi. Tombola y’uko amakipe azahura muri iyi mikino iteganyijwe kuba muri Gicurasi 2025.

Uko Isi izahagararirwa muri iki gikombe

Muri rusange, Igikombe cy’Isi cya 2027 kizitabirwa n’amakipe 80 akazaturuka mu migabane y’isi  itandukanye:

  • Afurika – Amakipe 16
  • Amerika – Amakipe 16
  • Aziya na Oceanie – Amakipe 16
  • U Burayi – Amakipe 32

Iri rushanwa riheruka mu 2023 ryegukanywe n’u Budage bwatsinze Serbia ku mukino wa nyuma, ku manota 83-77. Afurika yo yari ihagarariwe na Sudani y’Epfo na Cap-Vert, zari zitabiriye bwa mbere, ndetse na Misiri, Angola na Côte d’Ivoire.

Kuba u Rwanda ruri muri aya makipe 16 bivuze ko rufite amahirwe yo gukomeza kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga no  nk’igihugu gikomeje gutera imbere muri Basketball. U Rwanda niruramuka rwitwaye neza muri iyi, rushobora kubona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri    Quatar, maze ababa basore bakandika amateka mumukino wa Basketball muri Africa ndetse no ku Isi muri rusange.

Ese u Rwanda ruzashobora guhatana n’aya makipe akomeye rukabona itike? Bose birashoboka ariko Ibi bizaterwa n’imyiteguro myiza ndetse n’ubushake bwo kwitanga kw’abakinnyi b’iyi kipe y’Igihugu.

U Rwanda ruri mu makipe 16 azitabi Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027

U Rwanda rufite amahirwe yo kuzabona yo kuzitabira igikombe cy’Isi cya 2027

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends