Bayobowe na Wizkid: Urutonde rw’abahanzi babitse ibikombe byinshi muri afurika.

Urutonde rushya Rw’abahanzi babitse ibihembo byinshi mu kabati kabo ruyobowe n’umunya Nigeria mugihe kuri uru rutonde hariho abo muri iki gihugu benshi kuko bane muri bo Ari abo muri Nigeria muri barindwi bagize uru rutonde.

Dore uko bihagaze kuri Uru rutonde

Ku mwanya wa 7 w’uru rutonde Hari umuhanzi w’umunya Nigeria witwa 2 Baba, amazina ye asanzwe Ni innocent ujah idibia, umwanditsi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, 2 Baba afite mu kabati ke ibihembo bigera kuri 80 bimushyira ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde.

Ku mwanya wa Gatandatu Hari umuhanzi w’umunya David adeleke uzwi mu muziki nka Davido uzwi cyane mu muziki wa Afurika yose, aho abitse ibihembo 85 mu bubiko bwe.

Davido yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo blow my mind yakoranye na Chris brown kuri ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 100 kuri YouTube.

Kuri uru rutonde ku mwanya wa Gatanu Hari umuhanzi w’umukongomani, Fally ipupa, Fally ipupa amenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya rhumba akaba afite ibihembo bigera kuri 90.

Ku mwanya wa Kane w’uru rutonde Hari umuhanzi Damini Ebonoluwa Ogulu uzwi mu muziki nka Burna boy, akaba abitse ibihembo 96 mu kabati ke.

Burna boy aherutse gukora igitaramo cy’amateka mu gihugu cya Kenya kiri mu byahenze cyane mu mateka y’iki gihugu cya Kenya nk’uko abategura ibitaramo babivuga.

Umunya Ghana Sarkodie Niwe uri u mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde aho afite akabati kuzuye ibihembo 120 byose.

Umugore umwe rukumbi uri kuri uru rutonde Ari ku mwanya wa kabiri, Ni Angelique Kudjo usanzwe azwi mu kuririmba, kwandika no gukina filime.

Angelique Kudjo Ni umunya Benin ariko uba mu bufaransa, akaba afite ibihembo 140 byose.

Umwanya wa mbere w’abahanzi bafite ibihembo byinshi uriho umunya Nigeria Wizkid.
Wizkid ubusanzwe yitwa Ayodeji Ibrahim balogun akaba abitse akavagari k’ibihembo bisaga 158 byose mu bubiko bwe bw’ibihembo.

Wizkid ayoboye abahanzi babitse ibikombe byinshi muri afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends