Benjamin Sesko yage i Manchester gukora ikizami cy’ubuzima mbere yo gushyira umukono ku masezerano

Rutahizamu Benjami Sesko wamaze kumvikana na Manchester United k’umugoroba washize yaraye ageze i Manchester aho kuri uyu wa gatanu nibwo agomba gukora ikizamini cy’ubuzima mbere yo kuza gushyira umukono kumasezerano.

Nyuma y’iminsi myishi uyu Rutahizamu w’imyaka 22 gusa y’amavuko ikipe ya Manchester United imuhanganiye n’ikipe ya Newcastle, byamaze kurangira uyu musore yahisemo kwerekeza mu ikipe ya Manchester United n’ubwo Newcastle ariyo yatangaga amafaranga menshi ugereranyije na Manchester United.

Benjamini Sesko agomba kuza gusinya amasezerano y’imyaka itanu izamugeza muri 20230, aho yatanzweho agera kuri miliyoni £76m andi Miliyoni £8m asigaye akaziyongeraho mu buryo bw’inyongera (add-ons) bitewe n’uko umukinnyi azitwara.

Benjami Sesko n’umwe mubataka beza barebare kandi bakiri bato bagezwe dore ko n’imibare ye imuvugira dore ko yaramaze gutsindira ikipe ya Leipzig ibitego 39 mu mikino 87,.

Ikipe ya Manchester United ikomeje kwiyubaka k’uburyo bukomeye n’ubwo itazakina amarushanywa yo k’umugabane w’iburayi ariko ubona ko nyuma yo gusinyisha Brayan Mbeumo ndetse Mathius Cuhna bose bari inkinkingi za mwamba mu makipe yabo umwaka ushize w’imikino.

Mancherster United kandi ngo irateganya kugura undi mukinnyi by’umwihariko ukina hagati mu kibuga nyuma yo kubona ko bagifitemo icyuho mu mikino ya gicuti bamaze gukina, Babonako Casemiro ndetse na Manuel Ugarite bashoboara kuzabageza aho bifuza kujyera.

iyi kipe kand nyuma yo gutanduka na Marcus Rashford ishobora no kuza gutandukana na Alejandro Garnacho wamaze kumviaka na Chelsea Hatagize igihinduka uno musore ashobora kwerekeza muri Chelsea.

Benjamini Sesko arashyira umuko ku masezerano kuri uy wa gatanu muri Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends