Benjamin Sesko yamaze gushyira umukono kumasezerano mu ikipe ya Manchester United azamugeza muri 2030

Rutahizamu Benjamin Sesko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu azamugeza muri 2030 nyuma yo kugurwa agera kuri miliyoni £76 n’izindi miyoni £8 ziziyonjyeraho ibizwi nka (Addons) bitewe n’uko azitwara.

Ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya Manchester United yatangaje ko yasinyishije Benjamini Sesko imukuye mri Leipzig kuri miliyoni £76 n’izindi miyoni £8 ziziyonjyeraho ibizwi nka (Addons) bitewe n’uko azitwara.

Sesko yatsinze ibitego 39 atanga imipira 8 yavuyemo ibitego mu mikino 87 yakiniye Leipzig bimugira rutahizamu mwiza uri munsiny’imyaka 23 muri za shampiyona 5 zikomeye Iburayi.

Manchester United izakina na Arsenal tariki ya 15/8/2025 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Primier League

Manchester United yasinyishije rutahizamu Benjami Sesko imukuye muri Lepzig

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends