Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Bianca Agiye Gusubukura ibirori bya Bianca Fashion Hub

Bianca Agiye Gusubukura ibirori bya Bianca Fashion Hub

Umunyamideli Bianca agiye gusubukura ibirori bye byo kumurika imideli bya Bianca Fashion Hub byari bimaze imyaka ibiri bihagaze.

Uwamwezi mugire usanzwe Ari umunyamakurukazi n’umunyamideli uzwi ku mazina ya Bianca aherutse kuvuga ko agiye kongera gusubukura ibikorwa bye by’imideli byitwa Bianca Fashion Hub nyuma y’imyaka ibiri atabikora, yemeza ko bizakomeza mu mwaka utaha wa 2026 mu cyiciro cyabyo cya gatatu.

Ibi birori bya Bianca bimaze kuba inshuro ibiri, bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2021 ku inshuro ya mbere ndetse mu mwaka wa 2022 byarakomeje nubwo mu mwaka wa 2023 bitakomeje kimwe no muwa 2024 kuko byakomwe mu nkokora kubera kubura umubyeyi kwa Bianca.

Amwe mu mafoto yaranze ibi birori mu myaka yashize ku inshuro byagiye biba.

Bianca yakoze kuri televiziyo ya Isibo aho yakoranaga na Mc buryohe wanasezeye kuri iyi televiziyo, kuri ubu Bianca akaba Ari umwe mu banyamakuru batangiranye na Radiyo nshya ya SkFm ya Sam karenzi ako ahurira na Mc Nario mu kiganiro kimwe.

Si mu itangazamakuru gusa Bianca yagiye ahurira na Mc buryohe kuko no mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu gihugu ahagaragara nk’umushyushya rugamba.

Bianca agiye Gusubukura ibirori by’imideli yari yarasubitse

Bianca uri mu bagezweho mu myidagaduro

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *