Bianca na Mc Nario mu bagiye kumvikana kuri Radio Nshya ya Sam Karenzi

Hashize iminsi havugwa ibya Radiyo Nshya igiye gutangira kumvikana mu matwi y’abanyaRwanda, bivugwa ko Ari iya Sam Karenzi wahoze akora kuri Radiyo zitandukanye mu Rwanda cyane mu gisata cy’imikino.

Nyuma y’uko Sam Karenzi asezeye mukazi kuri Radiyo yakoragaho byaje kwemezwa ko Agiye gutangiza Radiyo ye yigenga ndetse, magingo aya hatangiye kugaragazwa bamwe mu banyamakuru bashobora gutangirana n’iyi Radiyo Nshya.

Ku ikubitiro haravugwa uwitwa Bianca wahoze akora kuri television ya isibo ndetse waje kuhava avuga ko ahisemo gufata ikiruhuko akazagaruka mu itangazamakuru nyuma.

Mubandi bari mu majwi hari uwitwa Mc Nario usanzwe Ari umu hoster mu bitaramo bitandukanye, ndetse no ku ma shene ya YouTube atandukanye. Bivugwa ko Mc Nario na Bianca bazajya bahurira mu myidagaduro Izajya ivugirwa kuri iyi Radiyo igiye gutangira kumvikana mu minsi ya vuba, nanone bikavugwa ko hari abandi ba nyamakuru mu gisata cya Siporo bamaze kumvikana n’iyi Radiyo.

Dushime Nepo Wamamaye mu mazina nka mubicu ni umwe mu bazajya bumvikana kuri micro z’iyi Radiyo Aho azajya akora mu mikino afatanyije na Allan.

Biteganyijwe ko imiryango na micro z’iyi Radiyo bizatangira gukora mu ntangiro zu kwezi kwa Gashyantare 2025, Aho na Nyiri iyi Radiyo Karenzi Sam azajya yumvikana ho kimwe na Kazungu claver bahoze bakorana.

Nario agiye gukorana na Bianca

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends