Umuhanzi Bien aime Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti sol bazwi cyane mu muziki wa Kenya agiye gukora ibitaramo bye bizenguruka isi byari byarasubitswe.

Ku wa Kane tariki ya 6 werurwe 2025, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko ibitaramo yari yarasubitse agiye kubisubukura ndetse ashyira hanze ingengabihe yose yabyo mu bice bitandukanye by’isi.
Aime Baraza Bien yamamaye mu itsinda rya Sauti sol ariko aza gukora umuziki we wenyine nyuma yo gutandukana kw’itsinda ryabo riri mu yakunzwe mu gihe cyabo haba ku mugabane wa afurika no hanze ya afurika.
Dore uko ingengabihe y’ibitaramo bya Bien aime imeze.
Muri Amerika:
Kuwa 14 Gicurasi 2025, azataramira I Howard Theatre, DMV.
kuwa 17 Gicurasi 2025, azataramira I Boston, MA.
Kuwa 18 Gicurasi 2025, azaba Ari gutaramira I New york, NY.
Kuwa 21 Gicurasi 2025, azataramira mu mujyi wa Atlanta, GA.
Kuwa 23 Gicurasi 2025, azataramira mu mujyi wa Cincinnati, OH.
Kuwa 24 Gicurasi 2025, azataramira I Minneapolis, MN.
Kuwa 25 Gicurasi 2025, azataramana n’abo I Dallas, TX.
Kuwa 26 Gicurasi 2025, ataramane n’abatuye mu mujyi wa Seattle, WA.
Mu bice by’uburayi:
Kuwa 03 Nyakanga 2025, afite igitaramo I Paris, France
Kuwa 05 Nyakanga 2025, azataramana n’abo I Amsterdam mu buholandi.
Kuwa 17 Nyakanga 2025, azataramana n’abo mu mujyi wa hamburg mu budage.
Kuwa 18 Nyakanga 2025, azataramana n’abo muri Bristol, UK.
Kuwa 19 Nyakanga 2025, azataramira I London mu bwongereza.
Ku musozo azataramana n’abo mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’ubwongereza kuwa 20 Nyakanga 2025.
Mu butumwa bwe, aime Baraza Bien yatangaje ko ibindi bihugu azataramira amatariki yabyo azashyirwa hanze mu gihe cya Vuba.
Aime Bien yakoranye indirimbo na Bruce Melodie uri mu bakunzwe mu Rwanda, indirimbo bise iyo Foto kuri ubu imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni ine.
Aime Baraza Kandi Ari mu baherutse kwegukana ibihembo mu itangwa rya trace awards2025 byatangiwe muri Tanzania ku kirwa cya zanzibar.

Aime baraza Bien Agiye gukora Ibitaramo bizenguruka isi
