Bigirimana Abedy ndetse na myugariro Bayisenge Emery batagaragaye k’umukino ubanza ikipe ya Rayon Sport yatsinzwemo na Singida Big Stars mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup bari mubakinnyi iyi kipe iri buze guhaguruka berekeza muri Tanzania gukina umukino wo Kwishyura.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 aribwo ikipe ya Rayon Sport iri buze guhaguruka i Kigali yerekeza i Dar Saalam muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup uzaba k’umunsi wo ku wa gatandatu tariki 27 Nzeri 2025 ubere muri Tanzani, aho Singida Big Stars igomba kwakira Rayon Sport.
Mu mumukino ubanza wabaye k’umunsi wo ku wa gatanu washize ikipe ya Singida Big Stars yatsindiye Rayon Sport igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sport yakinnye idafite abakinnyi bayo babiri barimo Umurundi Biramahire Abedy warufite ikibazo cyo kubabara mu itako umutoza Lotfi yanga kumukinisha atameze neza ndetse Bayisenge Emery warukirutse imvune ariko umutoza nawe yanga guhita amukoresha atamera neza, aba bakinnyi bose uko ari babiri bari bujyane n’ikipe ya Rayon Sport muri Tanzania kuko bamaze kumera neza, biteganyijwe ko Mwambari Serge uherutse kugirwa umutoza wojyerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sport nawe aribuze kujyana n’ikipe.

