Bigoranye ikipe ya APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri washimpiyona

Ikipe ya APR FC bigoranye cyane yabonye amanota atatu yayo ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2025/2026 nyuma yo gutsinda ikipe ya Gicumbi FC 2-1.

Kuri uyu wa kane shampiyona y’icyiciro cya mbere Rwanda Primier League yakomezaga k’umunsi wayo wa kabiri, ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino watangiye ku isaha ya 6:00pm, n’umukino ikipe ya APR FC yari yakozemo impinduka nkeya nkaho Byiringiro Gilbert yari yagiye mu mwanya Omborenga Fitina naho Ssekiganda Ronald yari yagiye mu mwanya wa Ruboneka Jean Bosco utagaragaye no mubakinnyi bifashijwe kuri uyu mukino. Abakinnyi Apr fc yabanje mu kibuga:

Ishimwe Pierre
Byiringiro Gilbert
Niyomugabo Claude (c)
Nshimiyimana Yunussu
Niyigena Clement
Ssekiganda Ronald
Dauda Yussif Seidu
Memel Dao Raouf
Hakim Kiwanuka
Mamadou Sy
William Mel Togui

Umukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane byanayifashije kuko k’umunota wa 5 gusa yahise ifungura amazamu Mel William Togui  k’umupira yaraherejwe neza Memel Raouf Dao, acenga umunyezamu Ahishakiye Heritier, awutereka mu nshundura. K’umunota wa 16 Gicumbi Fc yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe. Gicumbi yakomeje gutungura abantu benshi cyane bacyekaga ko iri butsinzwe ibitego mbinshi kuko nyuma yo kwishyura igitego niko yakomeje kurushaho gukina neza cyane isattira izamu rya APR FC, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri byari byitezwe ko ikipe ya APR FC iri buze gutsindami ibitego byinshi gusa k’umunota wa 47 Mamadou Sy yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, ashatse kuroba Ahishakiye Heritier biranga, APR FC yakomeje gusatira nko 50 William Togui ateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze. k’umunota wa 62 APR FC yabonye uburyo bukomeye Niyomugabo Claude ahaye umupira mwiza Mugisha Gilbert mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikozweho na myugariro wa Gicumbi FC, umupira ujya muri koruneri.

Abakunzi ba APR FC batangiye kujyira impungenge babonye iminota irimo kujyenda yicuma nko k’umunota wa 82 APR FC yonjye guhusha uburyo bwari bwabazwe Denis Omedi yinjiranye umupira ku murongo w’urubuga rw’amahina agarukamo hagati, awuha Memel Dao uteye ishoti rinyura ku ruhande rw’izamu rya Gicumbi FC.

Byasabye umunota wa 90+3 ngo Denis Omedi atsindire APR FC ku mupira uvuye kuri coup-franc yatewe na Memel Dao nyuma y’uko Mugisha Gilbert akiniwe nabi.

Ubwitabire bw’abafana ntago bwari bwinji cyane cyane kuko muri Kigali Pele Stadium ntago harimo na 1/2 cya kabiri cy’abafana basanzwe banjyamo.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa kane ikipe ya Mukura Vs yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends