Biramahire Abeddy warumaze iminsi yonjye amasezerano muri Rayon Sport yamaze kumvikana na ES Sétif yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algérie

Ruhizamu Biramahire Abeddy warumaze iminsi yonjye amasezerano muri Rayon Sport yamaze kumvikana na ES Sétif yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algérie , aho agomba gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Biramahire Abeddy wageze muri Rayon Sport muri mutarama 2025 agafasha ino kipe mu gice cya kabiri cya shampiyona dore ko yari yasinye amezi atandatu gusa, yaje gufasha ino kipe kuburyo bukomeye nyuma yaho Fall Ngagne avunikiye n’ubwo batabashije kwegukana igiko cya Shampiyona gusa yerekanye ko arumwe muri barutahizamu bashobora kuba bagira icyo bakora, nyuma yaho habaye ibiganiro ku mpane zombi uyu musore yonjyera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Biramahire Abeddy wamaze kumvikana n’iyi kipe yamuguze agezra kubihumbi 50$,ikipe ya Rayon Sport ikaba igomba gufata ibihumbi 20$ naho Abeddy agatwara ibihumbi 30$ kuko yarumukinnyi wa Rayon Sport kuko yaramaze iminsi micye yonjye amasezrano y’imyaka ibiri , ikipe uno musore yerekeje ya ES Sétif isanzwe itozwa n’umutoza Antaine Hey watozje amavubi hagati ya 2017 na 2018, iyi kipe kandi ikaba yarasoreje ku mwanya wa 6 mu mwaka ushize w’imikino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Algeria n’amanota 41.

Abeddy agomba guhaguruka mu Rwanda arerekeza mu gihugu cya Tunisia aho agomba kuzahurira na bagenzi be.

Abeddy Bigirimana yamaze kumvikana n’ikipe ya ES Sétif yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algérie

Abeddy yaguzwe ibihumbi 50$ aho agomba kuzatwara 30$ na Rayon igatwara 20$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends