Biramahire Abeddy Yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa ES Setif ikina icyiciro cya mbere muri Algeria nyma y’uko yari yerekeje muri icyi gihugu mu mpera z’icyumweru cyashize agiye gukora ikizamini cy’ubuzima.
Biramahire Abeddy nyuma y’uko afashije ikipe ya Rayon Sport mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, aho yari yayigezemo muri mutarama uyu mwaka, nuyma yaho yaje gusinnya amasezerano yaje konjyera amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo konjyera amasezerano yahise abengukwa n’ikipe ya ES Setif ikina icyiciro cya mbere muri Algeria aho yamutanzeho agera kuri Ibihumbi $50 ago uyu musore yatwaye ibihubi $30 ndetse na Rayon Sport itwara ibihumbi 20$.
uyu musore nyuma y’uko yatsinze ikizami cy’ubuzima uyu musre yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wayo aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu mpera za 2027.
Iyi kipe itozwa na Antoine Hey watoje Amavubi, nimwe mumakipe afite ibigwi bikomeye kuko ibitse ibikombe 8 bya shampiyona ya Algeria ndetse na n’ibikombe 8 by’igikombe cy’igihugu, iyi kipe kandi yatwaye CAF Champion League ebyiri.umwaka ushize w’imikino yarangirije ku mwanya wa gatandatu.


