Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo(Amajwi) umaze kumenyekana nka Element aravugwa mu muryango umusohora mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55AM yari asanzwe akoramo.

Amakuru yo kuba uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda yaba ari mu nzira zimuvana muri iyi nzu yakoreraga mo yatangiye guhwihwiswa mu minsi yashize ubwo yashyiraga hanze itarimo ikirango na kimwe cy’iyi kompanyi ya 1:55AM.
nyuma yaho byongeye kubura ubwo abayobozi n’abakozi b’iyi nzu ya 1:55AM basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza ariko mu bahanzi n’abandi bose bahagaragaye Element we ntaboneke.
ibi byahise bitangira gutanga indi mpamvu y’uko uyu musore ukunzwe cyane yaba atakibarizwa muri 1:55AM nk’ikindi kimenyetso ku babikeka.
Ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Tombe yaje kubazwa impamvu nta kirango cya kompanyi bakorana ya 1:55AM kiri muri iyi ndirimbo ye nk’uko byagendaga mbere, uyu muhanzi yavuze ko Ntampamvu yabyo kuko adakora muri iyi nzu nk’umuhanzi ahakora mu byo gutunganya indirimbo.
Element yanavuze ko kandi igihe ibirango by’iyi kompanyi byagaragaraga mu ndirimbo ze aruko babaga haricyo bakoze ku ndirimbo ze bivuze ko kuri iyi nshuro ntaruhare rwa 1:55AM rurimo.
Nanone biravugwa ko Element yaba yarabonye umushoramari ku mushinga we wo gutangiza inzu ye bwite itunganya imiziki ishobora kwitwa Eleesphere cyane ko nawe asanzwe afite imishinga yabyo.
Abantu benshi bashingira kuri ibyo bimenyetso baravuga ko bishobora kuba uko nubwo nta kiravugwa na ba nyirubwite.
Abantu bakibaza niba cyaba ari igihombo kuri 1:55AM ibaye itandukanye na Element cyangwa niba hari undi musimbura we ushobora kuboneka.

Element ashobora kuba atakiri muri 1:55AM

