Umuhanzikazi Black Pink ahagarariye abahanzikazi Bose ku isi mu njyana zitandukanye bakurikirwa n’abantu benshi kuri Shene zabo za YouTube.
Ni Urutonde rutagaragaraho abaraperikazi nka Nick Minaj na Card B bazwi cyane mu muziki ku isi kubera ibigwi muri iyi njyana.
Ni uku aba bahanzikazi bakurikirana hakurikijwe ubwinshi bw’ababakurikira
Black Pink Niwe uza imbere kuri uri rutonde aho akurikirwa n’abantu Miliyoni 96 akurikirwa na Taylor swift usigaye agezweho muri Amerika we ukurikirwa na Miliyoni 61.
Black pink ku ijanisha bigaragara ko Ari ku muvuduko wo hejuru kuko niwe muhanzikazi washyizemo intera Nini ku mibare y’ababakurikira aho ugera kuri Miliyoni 30 Bose.
Ariana grande niwe uri ku mwanya wa Gatatu ki bamukurikira kuri YouTube bagera kuri Miliyoni 56 nawe akurikirwa na Billie Eilish ufite abamukurikira Miliyoni 56 ziburaho bake kuko ageze ku barenga Miliyoni 55.9 Bose.
Shakira ukundwa cyane kubera imbyino ze mu bihangano bye niwe uri ku mwanya wa Gatanu ku bamukurikira bagera kuri Miliyoni 48.3.
Mubandi bahanzikazi bari inyuma y’aba batanu ba babanza harimo Katy Perry, Rihanna, Karol g,Selena Gomez na Adele.
