BNXN yateguje ibitaramo muri Amerika

Umuhanzi BNXN wo muri Nigeria umaze kumenyekana mu muziki wo muri afurika yateguje ibitaramo bizagera muri Amerika bizamutwara iminsi myinshi kubera ubwinshi bw’imijyi azakoreramo ibi bitaramo.

BNXN yamenyekanye cyane kubera Indirimbo yakoranye na Ruger nawe wo muri Nigeria we ufite izina riri hejuru y’irye, ni iyitwa Bae kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 27 kuri YouTube.

Mu bitaramo by’uyu muhanzi byose azibanda mu mijyi itandukanye yo muri leta zunze ubumwe za America akaba azabitangira kuwa 09 Kanama kugera kuwa 19 Nzeri 2025 hose ahura n’abakunzi be muri ibi bice.

Mu bice uyu muhanzi azakoramo ibitaramo nkuko yabitangaje aciye ku imbuga nkoranyambaga ze akoresha hari icyo kuwa 23 Kanama I Boston,I Atlanta kuwa 22 Kanama 2025 nicyo azakorera Chigaco.

BNXN Kandi azataramira I Washington ,Dallas,Los Angeles n’ibindi byinshi birimo icyo azakorera mu mujyi wa Philadelphia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends