Brig Gen Deo RUSANGANWA Chairman wa APR FC ati“ TWATEGUYE INKERA Y’ABAHIZI” izatangira kuva tariki ya 17/8/2025 muri sitade Amahoro APR FC icakirana na Power Dynamos yo muri zambia k’umunsi bise uwigitinyiro.
Brig Gen Deo RUSANGANWA Chairman wa APR FC yatangaje ibingibi nyuma y’iminsi twari tumaze tumva amakuru y’uko APR FC irimo gutegura irushanywa ariko hakaba hatari amakuru afatika abisobanura,Brig Gen Deo RUSANGANWA Chairman wa APR FC yatngaje ko APR FC irimo gutegura Inkera y’abahizi aho batumiye amakipe agiye atandukanye kugeza kuri ubungubu amakipe yamaze kwemera kuzitabira harimo Police FC, AS Kigali, Azam yo muri Tanzania ndetse na Power Dynamos yo muri Zambia.
Brig Gen Deo RUSANGANWA Chairman wa APR FC yavuze ko kandi bari baranatumiye ikipe ya Rayon Sport gusa ko bitari byasobanuka niba izitabira.

