Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Stanislas Gashugi, amuha ipeti rya Brigadier General, anamusigira inshingano zo kuyobora Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uzwi nka Special Operations Force (SOF). Brig Gen Gashugi asimbuye Major General Ruki Karusisi wari umaze igihe ayobora uyu mutwe kuva mu Gushyingo 2019.
Izi mpinduka zatangajwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Maj Gen Ruki Karusisi yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda kugira ngo ahabwe izindi nshingano. Kuva yatangira kuyobora SOF, yayoboye ibikorwa bitandukanye by’umutwe udasanzwe, anagaragaza ubuhanga mu kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Brig Gen Stanislas Gashugi wahawe izi nshingano nshya, yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda. Afite uburambe bukomeye mu gisirikare, aho yakoze imirimo itandukanye irimo no guhagararira u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania nk’umujyanama mu by’umutekano.
Iri zamurwa mu ntera rigamije gukomeza kunoza imikorere y’Ingabo z’u Rwanda no kongera ubushobozi bw’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda.