Umuhanzi itahiwacu Bruce umaze kumenyekana mu muziki nka Bruce Melodie akomeje Kubaka ubwamamare n’ibigwi mu muziki Nyarwanda ku rubuga rwa YouTube ruri mu zireberwaho imiziki y’abahanzi batandukanye.
Uyu muhanzi wazamutse mu myaka umunani ishize mu ndirimbo nka turaberanye imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni imwe irengaho Gato Ari gukomerwa amashyi n’abantu benshi nyuma y’uko yujuje abamukurikira kuri YouTube ye barenga ibihumbi magana inani.
Bruce Melodie ubu Ari gushyira umuziki we ku rwego rwiza nyuma yo kubinyuza mu bihangano agenda akorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda n’abo mu Rwanda nk’indirimbo yakoranye na Rosskna na Element iri muzo yakozeho zakunzwe cyane.
Kuri ubu uyu muhanzi ushyirwa mu bari ku ruhembe rw’abari gukora neza Kandi cyane mu bakorera umuziki mu Rwanda agezweho mu ndirimbo kuba Nisindiye yakoranye na Real roddy iri mu zagejeje shene ye ya YouTube yihuta kugera ku ibihumbi magana inani bamukurikira.
Bruce melodie kugera ku bamukurikira bangana uku bimushyize mu mwanya mwiza w’abahanzi bake bakurikirwa cyane mu Rwanda imbere ya Israel mbonyi na Meddy bamaze kurenza Miliyoni imwe.

