Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce melodie yagiye mu gihugu cya Nigeri, aho yagiye mu bikorwa byo kumenyekanisha Alubumu ye Nshya.
Amakuru y’urugendo rwa Bruce melodie rumugeza muri Nigeria, yamenyekanye mu masaha y’igitondo cyo Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2025, ubwo yashyiraga hanze amashusho ageze ku kibuga cy’indege, mu cyerekezo cy’indege.
Mu byahamirije abantu ko Bruce melodie agiye muri Nigeria Kandi Hari akarango(flag) k’igihugu cya Nigeria yarengeje kuri ayo mashusho yashyize ahagaragara ku rubuga rwa Instagram ye.
Alubumu ya Bruce melodie yayise colourful Generation, Ni Alubumu yashyize hanze mu minsi Mike ishize ndetse yaje iriho indirimbo zirimo niyo yakoranye na Joeboy wo muri icyo gihugu agiyemo.
Uyu muhanzi umaze kumenyekana cyane mu Rwanda no muri Africa, agiye gukomereza imenyekanisha ry’iyi Alubumu ye nyuma yo kubikora mu Rwanda, aho yagiye aca ku bitangazamakuru byinshi ndetse ni urugendo yahereye Kuri Kissfm umunsi ashyira hanze iyi Alubumu ye.

Bruce Melodie akomeje imenyekanisha rya Album ye
