Umuhanzi Bruce Melodie yateguye igitaramo cyihariye cyo kuganura album ye nshya yise “Colorful Generation”, aho abazitabira bose basabwe kuzaza bambaye imyenda y’umukara. Iki gitaramo kizakira abantu 500 bonyine, aho amatike yo kwinjira ari ku giciro cya 20,000 Frw ku myanya isanzwe na 40,000 Frw ku myanya y’icyubahiro mu gihe azagurirwa mbere y’umunsi nyirizina. Ku muryango, amatike azaba ahagaze 30,000 Frw ku myanya isanzwe, 50,000 Frw ku y’icyubahiro, na 100,000 Frw ku myanya yihariye.
Album “Colorful Generation” yari itegerejwe muri 2024, ariko Melodie yemeje ko izasohoka mu 2025. Indirimbo zirimo ‘Sowe,’ ‘Iyo Foto,’ na ‘Niki Minaji’ zamaze gushyirwa hanze nk’imbanziriza murindi. Iki gitaramo kizaba umwanya wo gusangira ibyishimo n’abakunzi b’umuziki we no kubereka icyerekezo gishya cy’ubuhanzi bwe.
Iki gitaramo kiritezweho kuba umwihariko mu muziki w’u Rwanda, kikaba uburyo bwo gushimira abafana bashyigikira uyu muhanzi mu rugendo rwe rw’umuziki.
Leave a Reply