Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kubaka izina mu umuziki nyarwanda Kumazina ya Bruce melodie Yavuze kumvune zo gukora Alubum ye Nshya Yise Colourful Generation aho yanagarutse Kuri zimwe mundirimbo ziri Kuri iyi alubumu bifitanye.
Ni mu ikiganiro yagiranye na Radiyo Kissfm ikorera I Kigali, aho yabajijwe Ku imvune yagize ategura Alubumu ye.
Mumagambo ya Itahiwacu Bruce(Bruce melodie) yavuze ko Birenze no kuvunika, kuko ngo we n’itsinda bakoranye Hari igihe bamaze amasaha 48 bicaye muri Studio bataruhuka.
Aha niho yashimiye abarimo Umuhanga mu gutunganya indirimbo Prince Kiiz wamubaye hafi mu itegurwa ry’iyi Alubumu, kimwe na Igor Mabano bari kumwe muri iyo minsi.
Mubyo yabajijwe, uyu muhanzi yabajijwe Niba Hari isano ry’iyi Alubumu numuryango we, yasubije ko Hari indirimbo yakoze aririmbira umubyeyi we witabye imana, Gusa akaba yarayikoze asa nuwishyize mu mwanya wa mushiki we Atambutsa ubutumwa.

