Umuhanzi Bruce Melodie yongeye kwishongora kuri Mugenzi we The ben avuga ko ntawe bahanganye kumwanya w’aba mbere bo mu Rwanda.

Mu kiganiro cy’imbonankubone cyabereye ku rubuga rwa Instagram(Live) Umuhanzi nyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce melodie yumvikanye anagaragara avuga ko Umwanya wa Mbere mu bahanzi nyarwanda bafite ibikorwa bikomeye kugeza ubu mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda ari we uwufite ndetse avuguruza igitekerezo cy’uwashatse gushyira mugenzi we The ben kuri uyu mwanya.
Muri iki kiganiro ubwo yagarukaga ku kuba umuhanzi yaba hejuru y’abandi, Bruce melodie yavuze ko abona ariwe uri Hejuru ya buri muhanzi wese bahuriye mu muziki nyarwanda cyakora avuga ko guhora uri uwa mbere ari bibi.
Bruce melodie yaje kubwirwa muri iki kiganiro cyabereye ku rukuta rwe rwa Instagram ko Nubwo bimeze uko Umuhanzi mugenzi we The ben yakabaye ari ku isonga mu bayoboye abandi ni ukuvuga uri imbere y’abandi igihe yaba akoze akoze cyane nkawe.
Mu migani uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda no mu karere, bruce melodie yavuze ko ari wenyine ku gasongero, ibyaciye amarenga ko we atemera ko ari inyuma ya mugenzi we basaga n’ababagereranya.
Si ubwa mbere Bruce melodie yaba agaragaje ko ntawe bari ku rwego rumwe mu bo bahuje umwuga cyane ko na Mbere mu myaka ishize yagiye agaragaza ukwishongora nk’uku kuri Bagenzi be gusa akaza kuvuga ko atazongera kugira icyo avuga kuri iyi ngingo.
Aba bombi bafite imishinga y’indirimbo nshya barimo biteganyijwe ko zizajya hanze vuba kuko bruce melodie ari mu myiteguro yo gukorana indirimbo nna Diamond platnumz ndetse The ben ari mu bazasohoka ku ndirimbo ya Kevin kade na Chris eazy.


