Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye mu buhanzi Nka Bruce Melodie yitabiriye Ibirori bidasanzwe muri Tanzania aho yanahuriye n’abakomeye mu muziki w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba.

Ni Ibirori byateguriwe umujyanama wa Diamond Platnumz aho uyu mugabo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 45 banishimira uruhare rukomeye yagize akinagira mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko umuziki ku mugabane wa afurika cyane muri Iki gihugu kirimo umuhanzi abereye Umujyanama nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rye ariwe Diamond Platnumz.
Ku mugoroba wo Kuwa 09 Gicurasi Nibwo ibi birori byabaye bibera ahitwa Hyatt Regency hari kuwa Gatanu aho byateguwe mu ruhare rwa Johnnie walker Blue Na The Blue Club hagamijwe kandi kwerekana uruhare,uburambe n’ubutore by’abantu bagize mu iterambere ry’imyidagaduro.
Nkuko bikunda kugenda Bruce Melodie yitabiriye ibi birori atari wenyine kuko yari kumwe n’abamwe mu bafite imirimo mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55AM ya Coach Gael isanzwe imureberera inyungu n’ubujyanama.

muri bo harimo Umuyobozi w’iyi nzu Kenny Mugarura na Nyiri iyi nzu akaba n’umujyanama wa Bruce melodie Coach Gael bari bamuherekeje kuva mu Rwanda.
Mu mafoto yashyizwe hanze atandukanye harimo ayo umuhanzi bruce melodie yari yahuje n’uyu mugabo ukomeye muri kiriya gihugu cya tanzania bahuza ibirahure bifurizanya kuryoherwa.
Si ibi birori byonyine byari byajyanye Ikipe ya 1:55AM muri Tanzania kuko bari bagiye gukmeza iby’umushinga wabo w’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz bivugwa ko biri ku musozo kuko ngo hari ibikorwa byo Gufata amashusho yayo.
Mugihe kandi aha byari bimeze neza umuhanzi bruce melodie yahahuriye n’abandi bahanzi bakomeye muri afurika nka Ommy Dimpoz.

