Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > bruce melodie yongeye kwizeza abanyarwanda grammy award

bruce melodie yongeye kwizeza abanyarwanda grammy award

umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu bruce wamamaye mu muziki yongeye guhigira gutwara igihembo cya grammy gitwarwa n’umugabo kigasiba undi.

bruce melodie yongeye kwishongora avuga ko niba hari umuntu utabona ko ahazaza he harimo ko azatwara igihembo cya grammy awards cyegukanwa n’abake muri afurika yaba atitegereza neza.

abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi bruce melodie uri mu bakunzwe mu Rwanda yanditse ati “Niba utabona grammy awards mu hazaza hanjye ntabwo uzi kubenguka neza.

ku musozo w’aya magambo ye yasabye abamukurikira ko ayo magambo yavuze bazayamwibutsa.

uyu muhanzi atangaje ibi ku nshuro ye ya kabiri kuko no mu myaka ishize yari yagaragaje inyota afitiye iki gihembo, nanone we na mugenzi we babana mu nzu imwe ya 1:55AM ifasha abahanzi y’umushoramari Coach Gael nawe yagerageje gutanga ubusabe bwo guhatana muri ibi bihembo ariko ntibigende neza.

ibi byose ni ibikomeje gushimangira inyota abahanzi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo bafitiye iki gihembo kiruta ibindi ku isi.

bruce melodie arashaka Grammy

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *