Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce the 1st ukora mu njyana ya Rap yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bafite indirimbo nziza abantu bakwiye kumva ku rubuga rwa Audiomack ya afurika.
Ni urutonde rugizwe n’indirimbo z’abahanzi benshi barenga 10 rwagaragayemo uyu muhanzi wo mu Rwanda kubera indirimbo ye Nshya yise Zagara amaze amasaha make ashyize hanze ku mbuga ze ashyiraho cyangwa acururizaho ibihangano bye.
Bruce the first niwe munyarwanda wenyine uri kuri uru rutonde ahuriyeho n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu bikomeye mu muziki nk’abahanzi bo muri Tanzania aribo Marioo,Abigail Chams abo muri afurika yepfo nka Nasty ndetse n’abahanzi bo muri Nigeria benshi nka Asake,Simi na Kizz Danie,Crayon n’abandi batandukanye.
zimwe mu ndirimbo zabo zagaragajwe kuri uru rutonde ka ndi ni nka Hold me ya Abigail Chams,Roju ya Crayon, hahaha ya Marioo zikaba ziri mu ziri kumvwa cyane kandi mu ndirimbo nshya zimaze igihe gito zishyizwe kuri uru rubuga.
Si ibintu bisanzwe cyane kuko hari abandi bahanzi benshi baba bafite ibihangano bishya mu bihugu bitandukanye ariko aba bakaza nk’intoranywa cyane kuri Bruce the 1st uri kuri uru rutonde nk’umunyarwanda wenyine bitandukanye n’abo mu bindi bihugu bo bagiye bahahurira barenze umwe nabyo bigira uyu muraperi umuhanga.
Iyi ndirimbo nshya ya Bruce the 1st yanageze ku zindi mbuga gusa ntirashyirirwaho amashusho kimwe n’inyinshi muri izi biri ku rutonde rumwe.

