Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Bruno Fernandes akomeje kugaragaza ubuhanga muri Manchester United ariko hari ibyo asabwa kunoza

Bruno Fernandes akomeje kugaragaza ubuhanga muri Manchester United ariko hari ibyo asabwa kunoza

Umutoza mushya wa Manchester United, Ruben Amorim, yashimangiye ko Bruno Fernandes ari umukinnyi ufite ubushobozi bwo kwishingikirizwaho mu bihe bikomeye. Gusa, yavuze ko yifuza ko uyu Kapiteni wa United yakwizera bagenzi be kurushaho.

Fernandes yigaragaje cyane mu mukino United yatsinzemo Real Sociedad ibitego 4-1 muri Europa League, aho yatsinze ibitego bitatu (hat-trick).Mu minsi yashize uyu kapiteni wa United ubwo iyi kipe muri shampiyona itarimo kwitwara neza yagiye agaragaza imyitware idahwitse kubona amakarita y’umutuku kwahato nahato adasobanutse ibi byaje no gutera benshi muri bamwe mu bakunzi ba United kumwibazaho niba akwiye kuba ya kapiteni wiyi kipe gusa muri ino minsi numwe mu basore bari kwitwara neza dore ko nubundi asanzwe arumwe mubakinyi babahanga,ubwo yatsindaga kufura nziza cyane ikipe ya Arsenal yongeye kubikora asezerera ikipe ya Real sociadad mumukino wa 1/8 cya EUROPE LEAGUE yatsinze ibitego bitatu wenyine ubwo batsindaga 4-1.

Mu mwaka ushize, Fernandes yahuye n’ibibazo nyuma y’uko United yandagajwe na Liverpool ibitego 7-0. Icyo gihe, Gary Neville wahoze ari kapiteni w’iyi kipe yamushinje kudakora akazi ke nk’uko bikwiye. Muri iyi minsi, na Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa United, yavuze ko nubwo Fernandes ari umukinnyi mwiza, iyo United itamufite iba ituje kurushaho bisa naho yavugaga ko ntacyo ayifasha gihambaye.

United iri ku mwanya wa 14 muri Premier League, ibintu bitari byitezwe kuri iyi kipe. Fernandes amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 12 iheruka, bifasha United kwirinda gutsindwa mu mikino yari igiye kurangira itsinzwe,imaze gukina imikino 10 muri Europe League yatsinzemo 6 inganya 4.

Amorim yavuze ko Fernandes agira umuhate wo gutsinda, ariko rimwe na rimwe bikaba ikibazo. Yagize ati: “Tuzi ko akunda gushaka gutsinda cyane, ku buryo iyo ibintu bidagenda neza ahindura imyanya, bikabangamira uko ikipe ikina.”

Ibi byose biba mu gihe United ikomeje kurwana no kubona itike yo gukina amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha kuko nibaramuka batwaye iri rushanywa bazahita babona ite yo gukina Champion League umwaka utaha,kuko bisa naho kuza mu makipe 4 bitashoboka,amahirwe basigaranye nayongayo gusa. Fernandes ni umukinnyi ngenderwaho ariko arasabwa gukorana neza n’abandi kurushaho kugira ngo afashe United gusubira ku rwego rwo hejuru.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *