Bugesera: Abana b’incuke bigira munsi y’igiti.

Mu karere ka bugesera, mu murenge wa Mayange, hari abana bigira munsi y’igiti. Aho mu Bugesera Akagari ka Kagenge ku kigo cy’amashuri cya EP Gitaramuka, aho usanga abana bincuke bigira munsi y’igiti, kandi bicaye hasi, abandi bicaye ku dutebe, bavugako icyo giti bagifata nki shuri.

Nkuko abarezi babivuga ko bigoye kwigira mu giti, kuko izuba riva ari ryishi rikabamena agahanga, kandi iyo imvura iguye bagwa imishwaro bakajya kugama mu rusengero rwa AEBER.

Abo barezi bakomeza bavuga ko kwigisha muri ubwo buryo bigira ingaruka zikomeye cyane dore ko iyo atari imvura nyishi haba hari izuba ryishi. Rero bikarangira amasomo atigishwa nkuko bikwiye.

Richard Mutabazi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Aheruka kubwira itangazamakuru ko muri aka karere gafite ikibazo gikomeye cy’abanyeshuri benshi, ndetse ni ntebe zidahagije mu byumba by’amashuri.

Yagize ati”Ikibazo twarakibonye twagisangije inzego nkuru z’igihugu ni nayo mpamvu harimo harashakwa igisubizo, nu buryo budasanzwe bwo kugikemura”.

akomeza avugako impamvu abanyeshuri babaye benshi, nuko hagiyeho ifunguro rya saa sita, bituma na barivuyemo bagaruka, nuko ikibazo cy’ibyumba kiba kiravutse.

Menya Mutabazi yavuzeko muri ako Karere hakenewe intebe ibibumbi 20, naho abafatanyabikorwa bemeye gutanga intebe 3,800 zizatwara asaga million 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inzu yifashiswa nk’icyumba cy’ishuri

Urusengero rwa AEBER abanyeshuri bugamamo iyo imvura iguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends