Ikipe ya Bugesera FC nyuma yo kujurira icyemeze yari yafatiwe na FERWAFA cyo kutazitabira shampiyona y’umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026, kuri ubungubu yamaze kwemererwa kuzakina shampiyona kubera ko yamaze gukemura ibabazo yari ifite.
Mu minsi yashije ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze urunde rw’amakipe yemerewe gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda mu makipe yatangajwe ko yemerewe ikipe ya Bugesra FC ntago yagaragaye kuri urwo rutonde rw’amakipe yemerewe kuzakina shampiyona kubera bimwe mu byangombwa yatanze bitari byuzuye.
Bimwe mu iyi kipe ya Bugesera FC yashinjwaga kuba mu byangombwa yatanze nta bwishingizi bw’abakinnyi yatanze ndetse nta n’ubwo yigeze itanga umugaanga w’ikipe, no muri bimwe mu byangombwa yatanze harimo ibyu mwaka washize wa 2024/2025.
Nyuma yo gukemura ibyo bibazo byose ikipe ya Bugesera FC yamaze kwemerwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya ,mbere umwaka w’imikino utaha wa 2025/2026.
Bugesera yaciwe amande y’ibihumbi 500 Frw (500,000frw) ihita yiyonjyera ku makipe arimo magaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC, na Police FC mu makipe amaze kwemerwa kuzakian shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda 2025.

Bugesera Fc yemerewe kuzakina shampiyona umwaka uta w’imikino wa 2025/2026
