Mu ntangiriro za Gashyantare 2025, umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bukavu nyuma yo gufata Goma. Ingabo za leta ya Congo (FARDC) zahise zihunga, bitera impungenge ku mutekano w’abaturage basaga miliyoni 1.3 basanzwe batuye uwo mujyi.
M23 yatangaje ko igamije kugarura ituze, ariko hari raporo zigaragaza ubwicanyi bwakorewe abaturage, harimo abana batatu bishwe bashinjwa kwanga gushyira intwaro hasi.
Ifatwa rya Bukavu na Goma ryateye impagarara mpuzamahanga, aho UN n’ibihugu by’i Burayi byasabye ko u Rwanda gusohoka ku butaka bwa Congo. U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ruvuga ko M23 iri ukwayo kandi ko ibyo bakora ari mu rwego rwo kwirwanaho.
Nyuma y’ifatwa rya Bukavu, ubwikorezi bwongeye gukomorerwa ku kiyaga cya Kivu, bifasha mu kugeza imfashanyo ku bahunze. Gusa, abaturage bakomeje kugira impungenge ku mutekano, kuko M23 ikomeje kwagura ibikorwa byayo igana indi mijyi gusa kurundi ruhande abaturage bamwe bongeye kubona agahenge kaandi baragaragaza ko bishimiye ibikorwa bya M23 aho bagenda bakusanya intwaro zatawe n’ingabo za Congo bakazishyikiriza uwo mutwe.
Nubwo imbaraga za M23 zikomeje kwiyongera, ikibazo gikomeye ni ukumenya niba hari ingamba zihamye zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Ibihugu byo mu karere ndetse n’ibihangange ku isi bikomeje gutanga amatangazo yamagana ibi bikorwa, ariko nta cyizere gihamye cy’uko ibintu bizasubira mu buryo vuba aha.
Mu gihe abatuye Bukavu bakomeje kwihanganira ubuzima bushaririye, icyifuzo cyabo gikomeye ni kimwe: amahoro arambye. Gusa, mu gihe bigaragara ko M23 ishaka gukomeza ubutegetsi bwayo muri aka gace, abatuye uyu mujyi bakomeje kwibaza niba koko hari amahoro bazongera kubona mu gihe cya vuba.



