Bukayo Saka ashobora kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru bitatu na bine kubera imvune y’imikaya yagize ku mukino wa Leeds

Rutahizamu ukina anyuze k’uruhande rw’iburyo muri Arsenal Bukayo Saka agiye kumara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru bitatu na bine nyuma yo kujyira ikibazo cy’imvune y’imikaya yagize k’umukino baheruka gutsindamo Leeds ibitego 5-0

Nyuma y’igihe gito Bukayo Saka acyirutse imvune k’umunsi wo ku wa gatandatu mu mukino ikipe ya Arsenal yari yakiriyemo ikipe ya Leeds bakanayitsindamo ibitego 5-0, muri uyu mukino niho Bukayo Saka yasohotse mu kibuga mu gice cya kabiri cy’umukino nyuma yo gutsinda igitego, yasohotse mu kibuga yavunitse bitera benshi impungenege kubera ukuntu uno musore asigaye akunda kuvunika.

Uyu musore rero agomba kumara hanze igihe kigera ku byumweru bitatu ndetse na bine nyuma y’icyo kibazo cy’imvune y’imikaya, uno musre agomba gusiba imikino irimo uwoo Arsenal izajya gusuramo ikipe ya Liverpool k’umunsi wo kucyumweru, undi mukino n’uwo ikipe ya Arsenal izakiramo ikipe ya Nottingham Forest tariki ya 13 Nzeri, undi mukino azasiba n’uzabahuza na Manchester City tariki ya 23 Nzeri 2025, umukino wanyuma azasiba n’uzabahuza na Newcastle United tariki ya 28 Nzeri 2025.

Kubura Bukayo Saka kuri ino mikino n’igihombo gikomeye cyane kuri Arsenal bivuze ko umwanya we ugomba kuzakinywamo na Ebereche Eze mu mukino bafitanye na Liverpool kucyumweru.

Bukayo Saka agiye kumara ibyumweru biri hagati y’ibyumweru bitatu ndetse na Bine.

Bukayo Saka yagize ikibazo cy’imikaya k’umukino bahuyemo na Leeds k’umunsi wo ku wa gatandatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends