Burna boy yihakanye umukobwa wamushinjaga irari

Umuhanzi wo muri Nigeria BurnaBoy yahakanye anatera utwatsi umukobwa w’ikizungerezi wamushinjaga kuba bararyamanye ngo amwizeza iby’agatangaza.

Umuhanzi mpuzamahanga w’Umunya Nigeria umaze Kubaka izina mu muziki wa Afurika n’isi muri rusange kubera ibigwi bye Yateye utwatsi umukobwa wamushinjaga ko yamusezeranyije imodoka yo mu Bwoko bwa Lamborghini igihe yaba umwemereye kumuha Ibyishimo.

mu magambo ye uyu musore yagize ati Oya oya Harya nanze kugura Lamborghini nicyo kigutera gusakuza?

niba utamfite nyine Nyikuremo, zirihe ko ntazo mbona se?

iyi nkumi yashinjaga Uyu musore ibyo kumwizeza imodoka iri mu zihenze, yitwa Sophia akaba umwe mu bafite amafaranga mu gihugu cya Nigeria akaba Aherutse kubwira abakobwa ko bareka kwizera abagabo n’abasore ku mpamvu z’uko iyo bamaze kubona icyo bashakaga bahita bigendera bagasiga abakobwa.

burna boy ubusanzwe Amazina ye ni Damini Ebunoluwa Ogulu akaba umwe mu bakomeye muri afurika yose kubera Indirimbo ze zakunzwe, yatangiye kumenyekana cyane ubwo yasinyaga mu inzu ifasha abahanzi ya Atlantic records na Kompanyi ya papa we yitwa Warner music Group muwa 2017.

Sophia uvugwa kuri Burna boy Ari mu bakobwa Bazwi cyane muri Nigeria cyane kubera uburanga n’imiterere usibye ko asanzwe Ari n’umushabitsi ubifatanya no Kumurika imideli aho bimushyira mu bakobwa Bazwi ho kurya ubuzima

Burna boy yihakanye umukobwa umushinja kumuryarya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends