Burnaboy niwe muhanzi uyoboye abandi bo muri afurika bakunzwe mu bwongereza Bakora afrobeat

Umuhanzi Burnaboy wo muri Nigeria yabaye umuhanzi wa mbere muri afurika mu bafite agahigo ko kugera ku mwanya wa Mbere ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe mu injyana ya afrobeat mu gihugu cy’ubwongereza.

Uru rutonde rwashyizweho abahanzi batanu bo muri afurika rwongeye kugaragaraho abo muri Nigeria benshi mugihe abo mu bindi bihugu bitari Nigeria Ari umwe witwa Tyla wo muri afurika y’epfo nawe umaze kwamamara ku isi yose kubera umuziki we akora mwiza ku rwego mpuzamahanga.

Aba bahanzi bakurikirana hakurikijwe ubwinshi bw’inshuro bagiye bagera kuri uyu mwanya wa Mbere mu bwongereza mu bakora afrobeat kuva kuwa mbere ariwe Burnaboy kugeza kuwa Gatanu.

Burnaboy uri ku mwanya wa Mbere kuri uru rutonde Afite ibigwi byo kuba yarageze kuri uyu mwanya wa Mbere mu bwongereza Inshuro 12 zose umugwa mu ntege akaba Ari Mugenzi we wo muri Nigeria Wizkid nawe wawugezeho Inshuro 10.

Umunya afurika y’epfo Tyla niwe wa Gatatu kuko yageze kuri uyu mwanya Inshuro itandatu akaba akurikirwa n’abandi bahanzi bo muri Nigeria aribo Tems wabikoze Inshuro enye anganya na Asake nawe ufite uyu mwanya Inshuro enye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends