Umuhanzi w’umunya Nigeria Burnaboy,Tems na Juma Jux baraye batwaye ibihembo mu byaraye bitanzwe muri Headies byari bihatanyemo abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wa afurika.

Mu ijoro ryatambutse ryo kuwa 27 mata 2025, mu gihugu cya Nigeria hatanzwe ibihembo byitwa Headies aho abahanzi biganjemo abo muri iki gihugu bihariye ibihembo mu byiciro bari bahatanyemo.
Umuhanzi uri kuvugwa cyane ni Burnaboy utagitwarwa igihembo na buri umwe kubera ibigwi akomeje kubaka mu muziki mu gihe gito amaze mu muziki kuko yaraye anatwaye igihembo muri ibi byaraye bitanzwe nk’umuhanzi utarama neza w’umunya afurika w’umwaka(Best live performer).
Muri ibi bihembo byari biri gutangwa ku nshuro yabyo ya 17 abahanzi bazwi mu muziki wa afurika bitwaye neza barimo n’umunya Tanzania Juma Jux wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri afurika y’iburasirazuba.
Abandi batwayemo ibihembo harimo Davido wahembwe mu cyiciro cya Digital artist of the year, Chike na nyakwigendera Mohbad bahembwe mu cyiciro cy’indirimbo yahuriwemo n’abahanzi barenze umwe(Collaboration) babikesha iyitwa Egwu bakoranye,Tems mu cyiciro cya Recording artist, Rema mu cyiciro cya Alubum y’umwaka ariyo yise Heis birumvikana na Burnaboy mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza ku rubyiniro Nkuko twabivuze hejuru.


