Umuhazi Burnaboy w’umunya Nigeria yamaze gutambuka ku bahanzi bose ku isi mu bamaze gukora ibitaramo byinshi amatike yamaze gushira ku isoko(Sold out).

Mugihe abakurikirana cyane imyidagaduro bahora bibaza ku muhanzi ukunzwe cyane ku isi bagahita begereza ibitekerezo byabo ku bahanzi bo muri amerika, siko bikiri kuko igipimo cyabyo cyagushije ku muhanzi Burnaboy bitewe n’inshuro amaze gukora ibitaramo amatike agashira rugikubita.
ibi bishyira uyu munya Nigeria ku mwanya wa mbere w’abahanzi n’abandi bakora ibijyanye n’imyidagaduro bakunzwe kurusha abandi kubwo gukora amateka yo kuzuza inzu z’imyidagaduro zirenga 35 mu gihe gito kandi mbere amatike agafatwa mbere y’isaha yo gutarama.
Menya inzu z’imyidagaduro Burnaboy amaze kuzuza muri ubu buryo:
- Stade de France yakira abantu barenga 80.000
- London Stadium yakira abantu 60.000
- City field yakira abantu 41.000
- Gelredome yakira abantu 41.000
- Paris la defense Arena yakira abantu ibihumbi 40.000
- Sportpaleis yakira abantu 23.000
- Co-op live yakira abantu 23.500
- Farm Arena yakira abantu 21.000
- Bell centre yakira abantu 21.000
- Madison square garden yakira abantu 20.000
- Capital one Arena yuzuza abantu 20.000
- Accor Arena yakira abantu 20.000
- O2 Arena yakira abantu 20.000
- Lanxess Arena yuzuzwa n’abantu 20.000
Izindi nzu z’imyidagaduro yujuje ni nka:
- Scoatibank arena
- TD garden
- Toyota center
- Ziggo dome
- Rotterdam Ahoy
- Avicii arena
- 3Arena
- Wembley arena
- Hallenstadion
- Wintrust Arena
- Addition financial arena
- Geneva arena
- Aware super theatre
- Minneapolis Armory
- Hovet Arena
- The pavilion arena at Toyota music factory
- Peacock theater
- Partille arena
- Eventim Apollo
- Leader bank pavilion
- O2 academy brixton
- Jahrhunderthalle na Apollo theater


