Umuhanzi w’umunya Nigeria Daamini Ebonoluwa Ogulu umaze kubaka izina nka Burnaboy mu muziki yaguze imodoka ihenze cyane ku buryo itunzwe n’abantu bake cyane ku isi yose.
Ku munsi wo kuwa kabiri tariki 11 Kamena 2025 nibwo uyu muhanzi yaguze imodoka nziza iri mu bwoko bwa MC Laren Sienna iri mu modoka za mbere zikunzwe ariko zitajya zigonderwa na buri umwe kubera ubwinshi bw’igiciro cy’amafaranga igurwa ku isoko kuko iyi modoka we yayiguze Miliyari Zirenga Eshatu mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.
Iyi moddoka kuyigura kwa Burnaboy bisobanuye byinshi cyane ku bwamamare bwe no kuba uwo kubahwa kuko si imodoka itunzwe n’abantu benshi ahubwo kugeza ubu iyi modoka imaze kugurwa n’abantu 15 na Burnaboy arimo.
Ni ibishimangira umusaruro uyu muhanzi akura mu muziki akora binyuze ku bihangano bye acuruza ndetse n’ibitaramo agenda akora aho yagiye yubakiramo ibigwi n’amateka kuko kugeza ubu ariwe muhanzi wo muri afurika uri gufatwa nk’uza imbere y’abandi mu bari kwitwara neza kuri uyu mugabane wa afurika no mu yindi yo hanze ya afurika ku isi muri rusange dore ko biri mu bituma abasha kugera ku bindi byamamare byo hanze ya afurika bitagoranye kugeza binjiye mu mishinga w’indirimbo.
Burnaboy amaze guca impaka ku kijyanye n’amafaranga kuko no mu minsi ishize yagaragaye yambaye isaha iri mu zihenze ku isi igura Miliyari imwe hafi na Miliyoni 500 y’amanyarwanda iri mu masaha make yakozwe mu bwoko bwayo.

