Burnaboy,Rema na Ayra star batowe nk’abahanzi beza b’umwaka kuri Spotify

Abahanzi bobmuri Nigeria barangajwe imbere na Burnaboy batowe nk’abahanzi beza b’umwaka wa 2025 mu injyana ya Afrobeat kuri Spotify.

None kuwa 29 Nzeri 2025 urubuga rwa Spotify rwagaragaje urutonde rw’abahanzi bakunzwe mu byiciro bitandukanye bitewe n’injyana baririmbamo aho kuri uru rutonde rwagarutse ku abo muri afurika rwajeho abo muri Nigeria muri 5 ba mbere baje ku isonga.

Abo ni Burnaboy uri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde,Rema uri kuwa kabiri,Wizkid kuwa gatatu naho asake akaba yaje ku mwanya wa kane mugihe Ayra Starr we ari ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde.

Mu bindi byiciro byashyizwe hanze na Spotify harimo n’icy’indirimbo nziza muri iyi njyana ya Afrobeat aho ku isinga haje iya Ayra Starr yakoranye n’abarimo Rauw Alejandro na Rvssian naho mu zindi ziyikurikira hakaba iz’abarimo Moliy yahuriyemo na Shensea,calm down ya Rema na selena Gomez,iya Burnaboy na Elyana nabandi bayifatanyije naho ku mwanya wa nyuma w’izi ndirimbo hakaba iya Libianca yise People.

Igihugu cya Nigeria kandi cyongeye gushimangira ubukombe mu kugira uruhare uruhande mu kugaragara ku ruhando mpuzamahanga no kumenyekana kw’iyi njyana ya afroabeat aho kiri ku mwanya wa 5 inyuma ya leta zunze ubumwe za amerika,brazil,ubufaransa n’ubudage.

Nyuma y’ishyirwa hanze ry’aba bahanzi beza mu injyana ya Afrobeat muri africa muri uyu mwaka wa 2025 abantu benshi bari kwibaza impamvu hatagaragayemo bamwe mu bhanzi bari basanzwe bafatwa nk’abakomeye muri iyi njyana muri africa byumwihariko abo muri Nigeria na afurika y’epfo na Davido unahagaze neza nk;uko imibare ye ibigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends