Tariki ya 08 Gicurasi 2025, ni itariki ikomeye ndetse itazibagirana mu mitima y’abatuye isi byumwihariko ku bemera Kiliziya Gatolika n’imyemerere yayo.

Iyi tariki ntabwo izibagirana kubera ko ariyo yabonekeyeho Umuyobozi mukuru wa kiliziya gatolika Papa Leo XIV watowe kuri uyu wa 08 ukwezi kwa 5 2025 mugihe amatora yo gushaka usimbura Nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis wavuye mu mwuka w’abazima mu minsi ishize azize indwara z’ihagarara ry’umutima nk’uko babitangaje.
Reka turebere hamwe ibyo abantu benshi batazi kuri uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi ndetse na bimwe mu bihe yagiye acamo cyane amagambo ye.
Nubwo abantu bamwe cyane abatajya basoma neza amateka y’aba Papa babayeho ariko uyu Papa Watowe wahawe izina rya Leo XIV niwe mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi wa mbere ubayeho w’umunya amerika.
Papa Leo XIV kandi nubwo ari umunya amerika ntabwo abyumva kimwe na Donald trump, ibitandukanye nuko bamwe bakimenya amakuru y’uko hatowe umunya amerika bahise babitekereza cyane ko burya Papa leo XIV yagiye yitandukanya n’ibitekerezo bya Perezida wa leta z’unze ubumwe za amerika bishingiye ku bimukira agaragaza ko atari mu murongo umwe nawe.
ibyo bivuze ko itorwa rya Papa Leo XIV ntaho rihuriye n’ububasha n’imbaraga za Donald trump nk’uko bamwe mu bagiye bakurikirana ibikorwa bye babivuga cyane ko bamwe mu bavuga ibi banashingira ku kuba uyu Donald trump yari amaze iminsi aca amarenga yo kuba yifuza ko hatorwa umunya amerika ku mwanya w’umu Papa mushya kugeza aho nawe yavuze ko ashaka uyu mwanya.
Papa leo XIV ku mbuga ya bazilika yavuze inshuro ebyiri Papa Francis anavuga ko ashaka gukomereza kubyo yakoze ibigaragaza ko bahuriye ku mugambi umwe.
Uyu Papa mushya watowe kandi yagiye azamurirwa amapeti na Fapa Francis asimbuye ku bushumba harimo no kuba karidinali mu myaka ibiri ishize ikindi kintu kigaragaza ko iyo aba amahitamo ye yo gusigaho umusimbura uyu Papa leo XIV yashoboraga kuza mu bo yari gushyira mu majwi.
Ni ibyo mu byingenzi wamenya ndetse aka kanya mu isi cyane ku bayoboke b’idini Gatolika n umunezero kubwo kubona Papa mushya.

