Bwambere mu mateka Perezida wa Somalia n’Ubuyobozi bw’Abatavuga rumwe Bageze ku masezerano y’amatora

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, hamwe n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bageze ku masezerano ya mbere mu mateka y’igihugu agamije gushyiraho uburyo bushya bwo gukora amatora ya demokarasi.

Aya masezerano yiswe “Amasezerano y’Amahoro n’Ubwumvikane ku matora” ateganya uburyo bushya bwo gutegura no kugenzura amatora mu gihugu, hagamijwe guca burundu imvururu zagiye zirangwa mu bihe by’amatora mu myaka yashize.

Impande zombi zemeje ko hazashyirwaho Komisiyo y’Amatora yigenga, izaba ifite inshingano zo gutegura no kugenzura amatora mu mucyo no mu bwisanzure. Harimo kandi gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano ku munsi w’amatora, ndetse n’uburyo bwo guhangana n’abashobora gushaka guhungabanya iki gikorwa.

Perezida Mohamud yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka igihugu gitekanye kandi kinyurwamo na bose, ati: “Ni ubwa mbere mu mateka ya Somalia dushyize hamwe nk’Abanya-Somalia, tugashyira imbere inyungu rusange z’igihugu kuruta inyungu z’umuntu ku giti cye.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bishimiye aya masezerano, bavuga ko ari intambwe yo kubaka demokarasi isesuye, aho abaturage bazajya batanga amajwi yabo nta kubogama cyangwa igitutu.

Iyi ntambwe ikomeye ishimangiye ko Somalia iri mu nzira yo gusohoka mu bibazo by’imbere mu gihugu, aho abaturage benshi bizeye ko aya masezerano azafasha igihugu kuva mu makimbirane y’amashyaka no kwinjira mu bihe bishya by’amahoro, ubwiyunge n’iterambere.

Aya masezerano afatwa nk’amateka mashya mu rugendo rwa politiki ya Somalia, akaba anashimangira ubushake bw’impande zose bwo gushyira imbere inyungu z’igihugu kurusha izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends