Ubukwe bw’umuhanzi Juma jux bwongeye kugarukwaho cyane kubera imyambarire idasanzwe yaranze ababutashye barimo n’umunyarwanda.

kuwa 28 nibwo habaye ibirori bidasanzwe by’ubukwe bw’umuhanzi Juma Jux wo muri Tanzania aho ubu bukwe bw’anabereye ku yindi nshuro yabwo nyuma y’uko yari aherutse gukora ubundi bwabereye muri Nigeria ahakomoka umugore we Priscilla Ojo.
Ni ubukwe bwagaragayemo ibyamamare byinshi byiganjemo abahanzi bo muri afurika aho muri abo bagaragayemo n’umunyarwandakazi Jasinta Makwabe nawe umenyerewe mu bikorwa by’imideli n’imyidagaduro cyane mu mashusho y’indirimbo za bamwe mu bahanzi nanone bafite izina muri afurika nawe bikekwa ko afite ubukwe mu gihe cya vuba.
Usibye uyu munyarwandakazi witabiriye ubu bukwe hari n’abandi bahanzi bakomeye nk’umunya kenya Bahati wari waserukanye n’umufasha we Diana aho uyu Bahati yari no mu abasore bambariye uyu mugabo Juma jux mu myambaro myiza bagaragaye mu mafoto bakeye.
Abandi twavuga ni umuhanzi Ommy dimpoz wo muri Tanzania,Zuchu nawe wo muri Tanzania ndetse n’umunyamideli witwa Poshqueen wagacishijeho n’umuhanzi Harmonize.
Cyakora nubwo abo bose bagaragaye muri ubu bukwe hari abandi bakomeye bari bitezweho kugaragara muri ibi birori batari bagaragara cyane ko ntahandi ho gukura amafoto y’abo abigaragaza hatari ugushyira hanze amafoto y’ibihe byiza bagiranye n’abitabiriye ubu bukwe nk’uko abandi bagiye babikora bityo bakaba bashobora kujya babyereka ababakurikira.
muri abo bari bitezweho kugaragara muri ubu bukwe bwa Juma nanone harimo Umunyamideli w’umushabitsi Alliah cool wari umaze iminsi ashaka uwamukorera imyenda azabuserukanamo,ubukwe bwanabanjirijwe n’itangwa ry’imodoka nziza yatanzwe na Juma jux ayiha umufasha we nk’impano.

zuchu yatashye ubukwe bwa Juma jux

