Bwiza Emerance Agiye Guhurira ku rubyiniro rumwe n’umunyabigwi mu Kuririmba wo muri Amerika John legend mu gitaramo kizabera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri.
Ni igitaramo cyatumiwemo umunya Amerika John legend kizabera I Kigali muri Bk Arena kuwa 21 Gashyantare 2025 aho ku isonga mu bahanzi bazafatanya na john legend harimo uyu mukobwa ugezweho mu muziki nyarwanda Bwiza.
Ni igitaramo cya move Africa giteganyijwe kubera muri Bk Arena nk’uko bigaragara kuri afishe ndetse ni ku nshuro ya Kabiri gitegurwa na Global citizen kizabera mu Rwanda muri uko kwezi kwa Gashyantare.
John legend ni umuhanzi w’umunyabigwi kd ibikorwa bye birivugira cyane kuko Afite Indirimbo yarebwe n’abantu Miliyari ebyiri na miliyoni enye ku rubuga rwa YouTube, ibintu bitarigera bikorwa n’umunyafurika iyo ndirimbo yitwa all of me yasohoye mu mwaka wa 2013.
Agiye guhura na Bwiza ugezweho mu muziki nyarwanda mu ndirimbo nka Best friend yakoranye na the ben, Bwiza Siwe munyarwanda wenyine uzagaragara muri iki gitaramo kuko hazaba harimo nabarimo Dj toxxyk.

bwiza mu bazahurira na John legend ku rubyiniro