indirimbo y’umuhanzi yampano uri mu bagezweho mu Rwanda yasibwe ku mbuga zicururizwaho umuziki, byagenze gute ngo isibwe itaramara n’icyumweru?

Umuhanzi yampano aherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Marina bise urw’agahararo, hari kuwa 24 ubwo iyi ndirimbo yashyirwaga ku mbuga zicuruza umuziki za yampano ariko byaje kuba nk’umusogongero kubera igihe gito yamazeho igahita isibwa bikozwe na marina, ibikomeje gutera benshi urujijo.
nk’uko nyirubwite abyiyemerera ndetse bikaba bigaragara mu nyandiko ya youtube yohererejwe uyu muhanzi yampano, biragaragara ko umuhanzikazi Marina ariwe wagize uruhare mu isibwa ry’iyi ndirimbo yari itangiye gukundwa n’abatari bake.
byagenze gute ngo hafatwe umwanzuro wo gukuzaho iyi ndirimbo?
ubwo umuhanzikazi marina yabonaga iyi ndirimbo ye na yampano igiye hanze mu buryo bw’amajwi ntabwo yanyuzwe n’umwanzuro w’uruhande rwa yampano wo kurekura iyi ndirimbo nyamara batabimumenyesheje kuko ngo we yari aziko izasohokana n’amashusho yayo.
akibona ko ibi byakozwe ntacyo abiziho, marina ngo yahise asaba urubuga rwa youtube kuba ruyikuyeho bakabanza kuganira mu buryo buziguye n’uburyo iyi ndirimbo yashyirwa hanze ihuje n’ibyifuzo bya buri ruhande kandi babyumvikanyeho cyane ko marina we ngo yari yiteze ko izajya hanze ifite n’amashusho.
mugenzi we yampano, nubwo adahakana ko yakoze ibi atamenyesheje marina we avugako yifuzaga kuzasoza imishinga yo kuyikorera amashusho mu kwezi gutaha ndetse ko yumva kuyishyiramo umwanya ngo cyane ko na marina batigeze bahuza mu ikorwa ryayo kugeza ubu, yampano kandi avuga ko ashaka kuyisimbuza indi kuri ep ye iyi ndirimbo yari iriho, ni ep yise Black love.
yampano yaherukaga gushyira hanze indirimbo iyitwa mamayi kuwa 19 gashyantare 2025 imaze kurebwa n’abantu ibihumbi magana abiri birenga ho, uyu muhanzi kandi agezweho mu ndirimbo zirimo iyitwa NGO ndetse akaba yari aherutse gusibishwa indi ndirimbo ku cyiswe amakosa yo gucuruza indirimbo yamaze kwishyurirwa amafaranga n’undi muntu.

marina deborah ntabwo yanyuzwe n’uburyo indirimbo yakoranye na yampano yagiye hanze

