Byarangiye impande zombi zamaze kumvika Viktor Gyökeres yamaze kuba umukinnyi mushya wa Arsenal

Nyuma y’igihe cyirekire ikipe yaArsenal yiruka kuri rutahaizamu Viktor Gyökeres, kugicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri byamaze kuranjyira uyu rutahizamu agomba gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri iyi kipe.

Nyuma y’uko impande zombi zagiye zitumvikana haba cyane hagati ya Viktor Gyökeres ndetse na Sporting CP itarifuzaga kurekura uyu musore wifujwe n’amakipe agiye akomeye harimo na Manchester United ari ko we akagaragaza ko yifuza cyane kwerekeza mu ikipe ya Arsenal, akanamenyesha ikipe ya Sporting CP ko atazanagaruka mu myitozo.

uyu rutahizamu ikipe ya Arsenal yishyuye agera kuri miliyoni €63.5m+€10m ziziyonjyeraho miliyoni €2.5m za bonus.uyu musore wabashije gutsinda ibitego 52 mu mikino 54 yakiniye Sporting CP mu mwaka w’ikino ushize.

Ikipe ya Arsenal nyuma y’igihe kirerekire abakunzi bayo bayishinja kutagira rutahizamu no 9 ufatika noneho ikibazo kiba gikemutse burundu ntacyo bazonjyera gushinja Mikel Arteta. biteganyijwe ko uno musore agomba gushyira umukono kumasezerano ‘imyaka itanu ubundi agahita asanga bagenzi be muri Singapuru aho bagiye gukinira imikino ibiri ya Gicuti harimo uwa AC Millan ndetse na Newcastle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends