Thanksgiving ni umunsi mukuru ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wizihizwa buri mwaka ku wa Kane wa nyuma wa Ugushyingo. Muri 2024, wizihijwe ejo hashize kuri tariki ya 28 Ugushyingo. Uyu munsi ufite amateka yihariye ashingiye ku gushyimira Imana no kuzirikana umusaruro mwiza.
Inkomoko yawo ibarwa kuva mu 1621, igihe abimukira b’Abakoloni b’Abanyamerika baje gutura muri Plymouth, mu gihe gikunzwe kwitwa “First Thanksgiving.” Icyo gihe, abimukira b’Abazungu bari bahuye n’ubuzima bukomeye bwo kubura ibiribwa, ariko bafatanyije n’Abanyawampanoag (Abanya-Amerika kavukire), babashije kugira umusaruro uhagije. Mu kwishimira ibyo byagezweho, bahuje imbaraga mu birori byamaze iminsi itatu, basangira ibyo kurya nk’inkoko, amafi, imboga n’ibindi.
Thanksgiving yashyizwe ku rwego rw’igihugu bwa mbere na Perezida George Washington mu 1789, nk’umunsi wo gushimira Imana no gusaba imbabazi. Icyakora, uko imyaka yagiye ishira, yagizwe umunsi wihariye wo gushimira no gusabana, cyane cyane ubwo Perezida Abraham Lincoln yawemezaga mu 1863 ko wizihizwa ku wa Kane wa nyuma wa Ugushyingo, mu rwego rwo gushimira mu bihe by’intambara.
Kugeza ubu, Thanksgiving ni umunsi ushyira imbere ibijyanye no gusangira n’imiryango, aho abantu bagendererana, bategura ibiribwa birimo inyama y’inkoko (turkey), ibijumba, ibirayi, umutobe wa cranberry, n’ibindi. Ni umwanya abantu benshi bahuriramo kugira ngo bishimire ibyo bagezeho, ariko banazirikana abatishoboye bakabafasha binyuze mu bikorwa bitandukanye. Thanksgiving ni umunsi kandi witirirwa gutangira imyiteguro y’ibiruhuko bya Noheli, kuko umunsi ukurikiraho, uzwi nka Black Friday, uba umunsi ukomeye wo guhaha.


