Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyaRwanda Byiringiro lague Agiye Gusohora Indirimbo yaririmbiye Umugore we bashakanye.
Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, lague mubihe bitandukanye yagiye agaragaza ko Afite umushinga wo gukora Indirimbo, gusa benshi ntibamenyaga ikiri muri iyo ndirimbo.
Kugeza ubu abo hafi y’uyu mugabo, bari guca amarenga ko iyi ndirimbo yaba iri hafi gushyirwa hanze, hashingiwe ku mashusho Ari Gukwirakwira ya byiringiro lague. Nanone amatsiko ni yose kubafana b’uyu muhanga mu guhamya Ruhago, bibaza niba umuziki azawubasha nko mukibuga.
Kimwe n’abandi bake bagiye babikora, lague Siwe mukinnyi wenyine waba ugiye gukora umuziki anakina, dore ko na Haruna Niyonzima yabikoze ubwo yisungaga bagenzi be Bakoraga umuziki bagakorana Indirimbo.
Byiringiro lague yaciye mu akademi ka ISONGA, Azamukira mu makipe makuru nka APR FC n’andi atandukanye yanubakiyemo ibigwi, cyane ko ubu Ari mu ikipe ya Police Fc.

