Umukinnyi wa Police FC, Byiringiro Lague, yateje impaka nyuma y’amakuru yavuzwe na Roben Ngabo, umunyamakuru wa Radio & TV10, ko afitiye abakinnyi bagenzi be bakinana muri Police FC amadeni atandukanye. Aya makuru yatumye Byiringiro afata icyemezo cyo kuyajyana mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko ari ibinyoma bishaka kumuharabika nta muntu numwe abereyemo umwenda.
Byiringiro Lague yasubije aya makuru abicishije kuri radiyo ya SK FM, aho yagaragaje ko atishimiye uburyo Roben Ngabo yatangaje ko afite amadeni y’abakinnyi nka Mutsinzi Ange ko ubwo yitabira ubutumire bw’ikipe y’iGihugu yamushatse ngo amwishyuze akamubura asiga abwiye umuntu ngo azamumwishyurize namumubonera, abanda harimo Pacifique Ngabonziza amurimo ibihumbi 300 naho Ishimwe Christian we amurimo ibihumbi 200 bakina muri Police FC, ndetse n’ayandi arenga miliyoni 1 FRW abereyemo Hakizimana Muhadjiri wamukodesheje imodoka ubwo yagurukaga mu Rwanda muri mutarama aje muri muri Police FC. Byiringiro yavuze ko aya makuru atariyo ndetse ko kuba yaratangajwe nta bimenyetso bifatika bihari ari igikorwa cyo kumwangisha abakunzi be no kumusebya ku mugaragaro.
Mu butumwa bwe, Byiringiro Lague yavuze ati: “Ntabwo ari byiza gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje kumenya neza niba ari byo. Ibyo ni amakosa kandi ni ugusebya umuntu.” Yakomeje avuga ko yagiranye ibiganiro na Roben Ngabo kuri Instagram amusaba guhagarika gukwirakwiza ayo makuru, ariko bikanga.
Ibindi uyu Ngabo Roben yatanganje nuko Byiringiro Lague adaheruka gukora imyitozo abaeshya ko arwaye kandi nyamara akaba ngo aba yibereye muri tumwe mutubari twahano muri kigari yavuze ko kuva ku mukino Police yakinnye na Bugesera atarongera kugaragara nyamara yaraguzwe ngo afashe iyi kipe none akaba ari guhembwa ayubusa ntacyo ari kuyifasha muri ibi bihe,ku mukino baherutse gutsindwamo na Kiyovu sport Lague yavuze ko arwaye Malaria gusa ngo yaje kugaragara ari kubyina mukabari kandi atagaragaye ku mukino batsinzwemo.
Kubera iyo mpamvu yibikomeje kumuvugwaho we atemera, Byiringiro Lague yahisemo kwiyambaza RIB ngo imufashe gukemura iki kibazo. Yavuze ko atari ubwa mbere yumva ibihuha bimuvugwaho, ariko ibi byamurakaje cyane kuko byateye urujijo mu bafana ndetse no mu nshuti ze bashobora kumfata uko atari.
Yasoje asaba abanyamakuru kujya bakora iperereza ryimbitse mbere yo gutangaza amakuru kugira ngo hatabaho guharabika abantu no gutangaza ibihuha. Gusa, abanyamakuru ba radiyo ya SK FM bamugiriye inama inama yo kugerageza gukemura ikibazo mu buryo bw’amahoro binyuze mu nzira yiganiro, aho kujyana icyirego mu mutabera ko atariwo muti w’ikibazo.

Byiringiro league agiye kujyana ngabo Roben muri RIB kubera kumushija kwambura abakinnyi bagenzibe

Ngabo Roben niwe watangaje amakuru avuga ko Lague yammbuye amafaranga bagenzi be bakina