CAF yashyize hanze sitade zemerewe kwakira imikino ny’Africa harimo n’ebyiri zo mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025 yashyize hanze urutonde rw’amasitade yemerewe kwakira imikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champion League ndetse na CAF Confederation Cup.

k’umunsi wo ku wa gatandatu i Dar Salaam muri Tanzania nibwo haba tombora y’imikino ny’africa ya CAF Champion League ndetse na CAF Confederation Cup, nyuma yaho kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Kanama 2025 nibwo CAF yashize hanze amasitade yemerewe kuzakira iyo mikino y’ijonjora rya mbere, aho muri izo sitade harimo na sitadee ebyiri.

Muri sitade ebyiri zo mu Rwanda zemere kuzakira imikino y’ijonjora rya mbere ry’imikino ny’Africa harimo sitade Amahoro ndetse sitade ya Kigali Pele stadium, n’ukuvuga ko haba ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champion League ndetse na Rayon Sport izahararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup zose zemerewe kuzakirira muri imwe muri ayo masitde uko ari abiri yose kuko yemewe na CAF.

Sitade Amahoro iri mu masitade yemewe na CAF mukuzakira imikino y’ijonjora rya mbere ya CAF

Kigali Pele Stadium nayo iri muri sitade zemewe kuzakira ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends