Ikipe ya APR FC yabonye amanota atatu ya mbere mu irushanwa rya CECAFA Kagame CUP 2025, nyuma yo gutsinda Bumamuru FC yo mu Burundi ibitego 2-0.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinye umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup 2025, n’umukino ikipe ya APR FC yarushije k’uburyo bugaragara ikipe ya Bumaru FC yo m’Uburundi, Igitego cya mbere cya APR FC cyabonetse gitsinzwe na Djibril Ouattara ku munota wa karindwi Nyuma yo kuroba umunyezamu wa Bumamuru maze umupira awutereka murucundura. Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na William Togui ku munota wa 73 w’umukino k’umupira waruhinduwe na Mamel Dao.
Uyu mukino wabaye hakiri kare cyane byari ku izuba ryinshi cyane hari muri Tanzania kuko byari sasita z’amanywa, byagiye ubona ko bigora abakinnyi gukinira ku izuba ry’inshi. APR FC yahise ikora impinduka eshatu; William Togui, Hakim Kiwanuka na Memel Dao basimburwa na Ngabonziza Pacifique, Lamine Bah na Niyibizi Ramadhan. Izindi mpinduka ebyiri zakozwe ku munota wa 86 ubwo Iraguha Hadji na Aliou Souané basimburaga Djibril Ouattara na Dauda Yussif Seidu.
Memel Dao ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino, ahabwa ibihumbi 500 by’Amashilingi ya Tanzania (agera ku bihumbi 290 Frw).
APR FC izagaruka mu kibuga k’umunsi wo ku wa gatandatu ihura na Mlandege FC yo muri Zanzibar.








